Skip to Content

Thursday, November 23rd, 2017

PEAR

Province of the Anglican Church of Rwanda

Noheli y’ abana muri Paroisse Kibagabaga

Noheli y’ abana muri Paroisse Kibagabaga

Be First!

20161218_132521Kuri iki Cyumweru muri Paroisse Kibagabaga/ Diocese ya Gasabo, habereye Noheli y’ abana aho yateguwe neza ndetse gahunda hafi ya zose zakozwe n’ abana, barayobora, basoma ibice, baricaza ndetse banaturirimbira neza.

Mu nyigisho zatangiwe muri uru rusengero, Nyakubahwa Arch. Rwaje onesphore yigishije kuri Noheli y abana aho yatangiye inyigisho ye agira ati “Noheli ni uruhererekane

Luka 12:35
Nyakubahwa Archibishop yatangiye agira ati: Iki ni igihe cy’ integuza muri iyi minsi ya adventi kugirango abantu bahore biteguye ” Be ready and wait”

Yakomeje kwigisha ndetse aza kugeraho abaza iikibazo kigira kiki: Dutegereza dute umwami wacu Yesu Kristo?
Igisubizo cyiza kandi cyoroshye yaduhaye ni uko dukwiye gutegereza twihanganye kandi imuri zacu zigahora zaka.

Intego y’ umunsi yagiraga iti: ” Ibidashobokera abantu bishobokera Imana.

Imana ntikorera mu cyuka, ntikorera mu kirere, ikoresha abantu.

20161218_113640Uyu munsi ibice twasomewe byari byiza kandi byasomwe neza n’ abana ndeste igihe yarari kwigisha, Nyakubahwa Arch abasubirishamo mugihe ari kwigisha igice cyo muri Luka 1:26 – 38.

Yagize ati: “Iyi ni inkuru nziza yabayeho rimwe gusa kandi itazigera yongera kubaho”.

Umwali Mariya yagize ati “Bimbere uko ubivuze”

Mu gusoza yagaragaje ubushobozi Imana idufiteho kuko tutari ibyigenge ahubwo ari ku bw’ ubuntu bw Imana idukoresha ibyo twe tutakwishoboza.
Icyo buri wese asabwa ni ukwemera gukoreshwa nayo nka mariya wagize uti “Bimbere uko ubivuze”, kuko ntakidashobokera Imana.

Nyuma y’ ubutumwa Hakurikiyeho umukino w’ abana werekana ivuka rya Yesu, ndetse umunsi usozwa na Graduation y abana bava mu kiciro cya gatatu (imyaka 12) bajya mu gikurikira; umuhango wayobowe na Safari Jean d’Amour.

Inkuru mu mafoto:

20161218_122948

20161218_122751

20161218_122537

20161218_122525

20161218_112812

20161218_112639

20161218_132521

20161218_125247

20161218_125232

20161218_125239

Previous
Next

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*