Skip to Content

Monday, July 23rd, 2018

PEAR

Province of the Anglican Church of Rwanda

Musenyeri Laurent Mbanda yatorewe kuyobora itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda

Musenyeri Laurent Mbanda yatorewe kuyobora itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda

Comments

Musenyeri Laurent Mbanda yatorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda asimbuye Musenyeri Dr. Onesphore Rwaje wimitswe mu mwaka wa 2011.

Mbanda yatowe kuri uyu wa Gatatu n’Inama y’Abepiskopi b’ Angilikani yateraniye kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Mutarama 2018 i Kigali muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Sitefano wera ( St Etienne).

Musenyeri Mbanda yashyizeho umusimbura ariwe Bishop Samuel Mugiraneza Mugisha, guhera muri Werurwe 2017, ariko ntaratanga inkoni y’ubushumba bwo kuyobora EAR Diyosezi ya Shyira.

Mbanda yavukiye mu Rwanda ku itariki ya 25 Ukwakira 1954. Yaje guhunga akiri muto ahungana n’ababyeyi be bajya mu gihugu cy’u Burundi ari ho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye.

Arubatse afite umugore n’abana batatu. Asimbuye Musenyeri Rwaje ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Bikaba biteganijwe ko azicazwa mu ntebe taliki ya 10/06/2018.

Previous
Next

One commentcomments3

  1. Haleluya!
    Nyir’umurimo awitaho.
    Dushimye Imana ku byo iri gukorera Itorero rya Kristo turimo.

  2. Binary options: The shortest route to the world of trading. $ 153 410 Paid to our traders yesterday. Register now and get 10.000 virtual FUNDS in case of right forecast! This is FREE! далее здесь vwpxt.tk

  3. Rev Pastor jean nsengiyumva

    Imana ikomeze gushyigikira umurimo wayo umushumba mukuru imana imushigikire natwe tuzakomeza isengesho ryo kumushoboza mushingano zitoroshye zumurimo wImana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*