Skip to Content

Thursday, September 20th, 2018

PEAR

Province of the Anglican Church of Rwanda

Ibikorwa bya Archibishop Dr. Laurent Mbanda mugihe cy iminsi 48

Ibikorwa bya Archibishop Dr. Laurent Mbanda mugihe cy iminsi 48

Comments

Inyubako ivuguruye y’ibiro bya PEAR

Mugihe cyingana n’ iminsi 48 gusa arobanuriwe kuba Umwepiskopi Mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda, Archibishop Dr.Laurent Mbanda ibikorwa bye byatangiye kwigaragaza nkuko yabisezeranyije abakristo taliki ya 10 Kamena 2018 kuri Stade ya ULK ku Gisozi mubutumwa yagejeje kumbaga y’abakristo bari bitabiriye umuhango wo kumusengera .

Musenyeri Laurent Mbanda ashyikirizwa inkoni y ubushumba na Musenyeri Onesphore Rwaje

Mu ijambo rye akimara guhabwa inshingano zo kuba Umwepisikopi Mukuru ,Dr. Laurent Mbanda yatangaje ko hari byinshi yiteguye gukorera itorero birimo imishinga y’uburezi, ibikorwa by’iterambere gukuza ivugabutumwa n’indi mishinga itandukanye agendeye kucyerecyezo n’umuvuduko igihugu kihaye
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Nyakanga 2018, Dr Laurent Mbanda yeretse abakozi ba Province y’itorero Angilikani mu Rwanda ibiro bivuguruye bagiye gukoreramo, Yagize ati ”Nifuje kubamurikira inyubako imaze iminsi ivugururwa kuko nifuje ko ijyana n’igihe tugezemo, mugakorera ahantu heza kandi mugatanga umusaruro”
Iyi nzu yari isanzwe ikorewamo na Province y’itorero Anglicani mu Rwanda yaravuguruwe guhera mubiro by’abakozi, Salle y’inama, ibikoresho bishya kandi bigezweho n’ibindi byagombwa nkenerwa bijyanye n’inyubako zigezweho.

Arch. Dr. Laurent Mbanda amurika ibiro byishya bivuguruye

Dr. Laurent Mbanda yafashe umwanya ashimira umufasha we Madame Chantal Mbanda wamufashije kuvugurura inyubako y’ibiro bya PEAR afatanyije n’umuryango we n’inshuti ze zahafi.
Yakomeje avuga ko mugihe cya vuba bagiye no gutunganya ikibanza winjiriramo uza kunyubako ya PEAR kikajyamo inyubako ijyanye n’icyerecyezo cy’Umujyi wa Kigali ariko mugihe bagishaka ibyangombwa ngo bashobora kuba bahashyize parking igezweho .
Mu ijambo yagejeje kubakozi ba PEAR, Archibishop Dr. Laurent Mbanda yabasabye gucunga neza umutungo w’itorero kandi bagasigasira ibikorwa biri gukorwa, anaboneraho umwanya wo kwerekana abakozi bashya bagiye gutangira gukora muri Province barimo Ushinzwe Ivugabutumwa, ushinzwe Umutungo n’Ubutegetsi, ushinzwe uburezi n’amashuri y’abana n’umukozi uzafasha Province na za Diocese kunoza neza ibijyanye n’ibaruramali n’umutungo.
Mubindi bikorwa yatangaje byihutirwa yatangiye gukora harimo inyubako igeze kure izakoreramo Kaminuza y’Abangilikani bazatangiza muri Nzeri 2019 iri kurwego rw’Akarere izitwa “East African Christian University” ikazakorera I kabuga ahasanzwe ishuri rikuru rihugura aba Pastori.

Amafoto y’inyubako nshya izakoreremo Kaminuza y’Abangilikani izitwa “East African Christian University”

Tubibutse ko Archbishop Dr. Laurent Mbanda yarobanuwe taliki ya 10 Kamena 2018 asimbura Arch. Dr. Rwaje Onesphore wagiye mukiruho kizabukuru

Amafoto y’inyubako ivuguruye y’ibiro bya PEAR

 

Inyubako igihe yavugururwaga

                                          Amafoto agaragaza mubiro atandukanye

Amafoto agaragaza bimwe mu biro byavuguruwe

 

Bamwe mubakozi bashya ba PEAR

Bamwe mu bakozi bashya ba PEAR

Previous
Next

One commentcomments2

  1. Prudence Ndacyayisenga

    Wow,Imana ishimwe yo uri kugukoresha ibikomeye pe,izakomeza kugufasha n’ibindi. Tukuri inyuma

  2. Wow, very good.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*